Igice kibanziriza iki

Inyandiko ikomoka ku Imana

«Yesu Kristo ntahinduka, uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose» (Abaheburayo 13:8)

Urwandiko mbwirwabenshi Mata 2020 

Inyandiko ikomoka ku Imana 

Ndasuhuza abizera bose, benedata bose, na bashiki bacu bo ku isi hose nkoresheje iri Jambo ryo muri 2 Petero 3:9: «Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana». 

Isezerano ni iri: «Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo» (Jean 14:3). 

Turashimira Imana cyane n’imitima yacu yose, ku bw’Ijambo ryayo ry’igiciro kandi ryera, kubw’isezerano rya kera n’iri shya, kubw’ubutumwa bwiza, kubw’inzandiko z’intumwa, no kubw’Ibyahishuwe, buri ngingo yose ya bibiliya yavuzweho mu buryo bweruye kandi budashidikanywaho. 

Icy’ingenzi k’ubizera bose  bibiliya ivuga, cyari kandi kizakomeza kuba ingingo ikora ku kuza kwa kabiri kwa Kristo. Igifatanije n’ibyo ubu, ni ubutumwa bwa nyuma bw’umuhamagaro wo gusohoka, bwo kwitandukanya, bwo gutegurwa kw’Itorero rya Yesu Kristo kubw’umunsi w’ubwiza buhebuje wo kugaruka k’Umwami wacu. 

Muri 2 Petero 3:14, tuhasoma: «Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye». 

Intumwa zayobowe kuzanira abizera inyigisho yimbitse irebana n’ingingo yo Kugaruka kw’Umwami wacu. Uko niko Yohana yanditse muri 1 Yohana 2:28 ati: «Na none bana bato, mugume muri we, kugira ngo niyerekanwa tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza». Biratangaje kubona umutwaro Umwuka w’Imana yashyize k’umutima w’intumwa, ku birebana n’umumaro wo gutegurwa kubw’uwo munsi uhebuje, n’uburyo Umwuka yabasunitse kwandika kuri iyo ngingo. Ibyo biratureba mu buryo bwihariye, twebwe abazi neza ko twegereje cyane Ukugaruka kwa Yesu Kristo, kugira ngo tubashe kubaho mu by’ukuri mu gutegurwa kwacu.

 Ibyo intumwa Pawulo yandikiye mugenzi we mu murimo Timoteyo, uyu munsi ni jye ubibwirwa mu buryo bwihariye, ariko binabwirwa benedata bose ku isi hose, babwiriza mu buryo bwo kwiringirwa Ijambo ryahishuwe, kandi bagabura ibyokurya by’umwuka: «witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n’umugayo, kugeza ku kuboneka k’Umwami wacu Yesu Kristo …» (1 Tim. 6.14). Ubu mbere yo kugaruka kw’Umwami, ikibwirizwa kigomba kuba gishingiye ku byanditswe mu buryo bwuzuye. Igisabwa ni ukubwiriza Ijambo ry’Imana mu buryo budafite umugayo. 

Ku murongo wa 15 intumwa yanditse ivuga k’ukugaruka kw’Umwami: «… kuzerekanwa mu gihe cyako n’Iyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w’abami n’Umutware utwara abatware» 

Imana yagennye byose mbere: umugambi w’agakiza muri rusange, ibyagombaga gusohora mu gihe cyo kuza kwa mbere kwa Kristo, cyo kimwe n’ibigomba gushyika ubu, mbere yo kuza kwa kabiri kwa Kristo. Kubw’ibyo intumwa yabashije kwandika: «…kuzerekanwa mu gihe cyako…».

Ni yo mpamvu mu gihe cyacu naho hari ubutumwa bubanziriza ukuza kwa kabiri kwa Kristo. 

Muri 2 Timoteyo 2:15 tuhasoma ibikurikira: «Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri». 

Imana mu by’ukuri yatekerenje ku bintu byose. Kandi turabiyishimira cyane; ingo, ubwanjye ndayishimira cyane kubw’iyi myaka yose, muri yo nabashije kubwiriza Ijambo ry’Imana, nta nsobanuro bwite n’imwe nigeze nzana, ariko nabashije gusa kubwiriza Ijambo ryera ry’Imana. 

Mu buryo bwihariye ndashimira Imana cyane, kubera yuko Umwami yantegetse mu 1980 ati: «Mugaragu wanjye, byuka usome 2 Timoteyo 4. Ndahaguraka fata Bibiliya yanje ndasoma: «Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha, 

Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo. Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana». 

Uhereye icyo gihe, iki gice cy’ibyanditswe kimfitiye agaciro kihariye. Tubona ko harimo impuguro ya ngombwa, mu mirongo ya mbere. Kera iyi mpuguro y’intumwa Pawulo, yari igenewe mugenzi we mu murimo Timoteyo. Mu 1980, ni jye Umwami yategetse iri Jambo. Hirya gato dusoma ibyo Pawulo yavuze agaruka k’ubukozi bwe, kandi iryo Jambo na n’uyu munsi twarikoresha, kuko ubu habwirizwa ubutumwa bwa nyuma, kubw’inshingano y’umurimo yatanzwe n’Imana: 

«Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n’akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k’intare»  (2 Tim4: 17). 

Hano dufite ikintu gifite umwihariko. Pawulo yari afite kwemezwa mu mutima yuko kubw’ikibwirizwa cye, ibyo Imana yagambiriye byose mu mugambi wayo w’agakiza, byari byaravuzwe mbere, niyo mpamvu avuga yuko Imana yamukomeje. Ibyo ntabwo byari ukwishyira hejuru, cyangwa ibyo yibwira ubwe, ahubwo byari inshingano y’umurimo yahawe n’Imana! Kandi imbaraga yahawe ntabwo zari izamuntu, ahubwo zari izitangwa n’Umwuka Wera. 

Pawulo yanditse ku ingingo yo kugaruka kwa Yesu Kristo, mu buryo buhamye mu 1 Abikorinto 15, mu 1 Abatesalonike 4, no mu bindi byanditswe. Hanyuma dusoma muri Tito 1: 3: «… Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe nk’uko Imana Umukiza wacu yategetse …» 

Twasomye yuko Ukugaruka kw’Umwami kuzasohora mu gihe cyakwo, kandi hano dusoma, yuko yumvikanishije Ijambo ryayo mu gihe yatoranije. Ibyo bintu byombi bizasohora mu gihe cyacu: Ukubwiriza ubutumwa bw’Ijambo rihishuwe, no Kugaruka kw’Umwami mu gihe cyakwo. 

Umwami wacu n’ashimwe kandi n’ahimbazwe! Yahishuriye umuhanuzi Wayo, William Branham, Ijambo ryagenewe iki gisekuruza, nk’uko kera yabikoreye Pawulo, wahamirije inshingano y’umurimo yari yarahawe. 

Habayeho uguhamagarwa n’Imana mu isezerano rya kera no mu rishya, kandi bose, yaba Nowa, Mose, Eliya, Yohana mubatiza cyangwa Pawulo, cyangwa abandi, bahawe inshingano y’umurimo yaturutse ku Imana, kandi barayisohoje.

Isezerano rishya ryatangiranye na Yohana Mubatiza, wagaragaye mu gihe cyagennwe, ni ukuvuga mu gihe ubuhanuzi bwo muri bibiliya bwarimo gusohora, igihe cyo kuza kwa mbere kwa Yesu Kristo (Matayo 3). Yohana Mubatiza yari afite inshingano y’umurimo yaturutse ku Imana, yari umugabo watumwe n’Imana kubw’umuhamagaro utaziguye, kandi yateguye inzira y’Umwami, nk’uko ibyo byari byaravuzwe mbere mu Isezerano rya Kera, ari byo byanditse muri Yesaya 40:3, no muri Malaki 3:1. Yashoboraga kwishingikiriza ku Ijambo, kandi akarishingiraho ku bw’ubuhamya bwe. 

Mu butumwa bwa Yohana, mu gice cya mbere, baramubajije bati: 

«Uri Kristo?», arabasubiza ati: «Oya». «Uri wa muhanuzi wagombaga kuza? «Oya». «Uri Eliya?» «Oya, sindi we» «uri nde? Kugira ngo duhe igisubizo abadutumye». 

Yaboneyeho kubaha igisubizo cye, ku murongo wa 23. Yavuze ku ibyanditswe muri Yesaya 40:3: «Ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y’Uwiteka’… (mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa…)» 

Ku bw’ubukozi bwe, ubwoko butunganijwe neza bwashyikirijwe Umwami Imana: «…Benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo, azagendera imbere yayo mu mwuka n’ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n’iy’abana, n’abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw’abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana» (Luc 1:16-17). 

 

 

Igice gikurikira